Utazi ubwenge ashima ubwe :

Intare umwami w'ishyamba yarwaje umwana, ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby'ubusa, umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye.
Intare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze umuti wayikiriza umwana.

Buri bwoko bwose bw'inyamaswa bwohereza umuhanga bwiyizimo kubuhagararira. Inama y'abahanga ikabamo ingwe, ingeragere, umuhari, inzovu, imparage, amasatura n'izindi. Indwara iranga irayoberana, imiti igeragejwe ikabisubiza irudubi.

Abahanga bamaze gushoberwa, nyiramuhari yari ifitanye amasinde n'ikinyogote ishaka kukiroha. Nibwo ibwiye intare iti «Nyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure kandi nahabarije imiti myinshi none nagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana.»

Intare iyikubita urwara iti «maze ugatinda bigeze aha ngaha!»

Nyiramuhari iti «nimurase ikinyogote, umwana anywe amaraso yacyo ashyushye, ahage, dusigarane umurimo wo kumwondora.» Ikinyogote kibyumvise gihinda umushyitsi.
Kiraza n'imbere y'intare gikoma yombi, amavi kiyarimiza mu butaka, kiti :

«Nyagasani, sinakwemera ko umwana wawe apfa kandi nshobora kumuvura, ubuzima bwanjye ntiburuta ubwe, Cyakora narenzweho, nanjye uwo muti naje nywuzi ariko nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. Naho twawukuye ndahababwira: Tujya kuza mu nama, twagiye kuri ba bandi bagendera ku tuguru tubiri, baratubwira bati: ni mwe mwembi umuti uzaturukaho. Bazashake ubwonko bwa nyiramuhari, babuminjiremo amaraso y'ikinyogote, umwana abirye,azakira.» Izindi nyamaswa ziteze amatwi ziti «nimugire bwangu umwana ataducika !»

Nuko nyiramuhari bayica agahanga, baragasatura bakuramo ubwonko. Ikinyogote bakivoma amaraso mu mutsi w'ukuguru bayaminjira mu bwonko bwa nyiramuhari babisuka icyana cy'intare.

Inama irangira ityo; ikinyogote kigenda gicumbagira, n'ubundi ariko cyari kibisanganywe, kuko cyari kimaze iminsi bagitereye umujugujugu mu myumbati.

Hashize iminsi ibiri, ruranga rutwara cya cyana cy'intare.

Sinjye wahera hahera umugani.

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 5, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.53-54; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :